Classroom

Ishuri ribanza rya Saint joseph ni ishuri ridaharanira inyungu (asbl) ryashinzwe n’ababyeyi bagamije guteza imbere uburezi mu Karere ka Kicukiro. Bariha intego yo guhora riri kw’ ISONGA BURI GIHE mu yandi mashuri yo mu Rwanda.

Ishuri ribanza rya Saint Joseph ryatangiye mu mwaka w’I 1997 ritangira rikodesha mu byumba by’amashuri bya Bafurera baba Yezwite. Muri iki gihe Ishuri Saint Joseph rikorera mu mashuri yaryo yubatwe mu butaka byaryo yahawe n’Ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali. Ubungubu rifite iby’umba by’amashuri 33, ibiro 3 : Ibiro by’Umuyobozi w’ishuri, by’abayobozi bungirije n’ibiro bakoreramo imirimo y’ubwanditsi. Muri uyu mwaka wa mashuri w’I bihumbi 2011, Ishuri Saint Joseph rifite abana 1144( 260 mu mashuri y’ikiburamwaka na 884 mu mashuri abanza) n’abakozi 67.

Uko abanyeshuri bagiye batsinda ku Ishuri ribanza rya Saint Joseph:

  • Umwaka wa mashuri w’I 2000- 2001 : Ku banyeshuri 60 : 54 batsinze ikizamini cya LETA ku ijanisha rya 90%
  • Umwaka wa mashuri w’I 2001- 2002 : Ku banyeshuri 108 : 99 batsinze ikizamini cya LETA ku ijanisha rya 92%
  • Umwaka wa mashuri w’I 2002- 2003 : Ku banyeshuri 108 : 105 batsinze ikizamini cya LETA ku ijanisha rya 97%
  • Umwaka wa mashuri w’I 2003- 2004 : Ku banyeshuri 111 : 108 batsinze ikizamini cya LETA ku ijanisha rya 97%
  • Umwaka wa mashuri w’I 2004- 2005 : Ku banyeshuri 138 : 128 batsinze ikizamini cya LETA ku ijanisha rya 93%
  • Umwaka wa mashuri w’I 2006 : Ku banyeshuri 138 : 125 batsinze ikizamini cya LETA ku ijanisha rya 90%
  • Umwaka wa mashuri w’I 2007 : Ku banyeshuri 128 : 122 batsinze ikizamini cya LETA ku ijanisha rya 95,3%
  • Umwaka wa mashuri w’I 2008 : Ku banyeshuri 151 : 151 batsinze ikizamini cya LETA ku ijanisha rya 100%

Mu myaka itaha, tuzakomeza gutera imbere tunahanga. Tuzakomeza gukorera abaturage dushinzwe dukoresheje ubumenyi bw’abarezi bacu tuniyambaza ikorana buhanga rya internet mu guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda.